Umunyarwandakazi Dafroza Mukarumongi Gauthier, wamaze imyaka isaga 20 aharanira ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagezwa imbere y’ubutabera, yitabye Imana afite imyaka 72.
Dafroza Gauthier yapfiriye mu mujyi wa Reims mu Bufaransa ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2026, nyuma yo kurwara kanseri. Urupfu rwe rwakiriwe nk’igihombo ku baranzwe n’umurimo wo guharanira ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dafroza Mukarumongi yavukiye i Butare mu 1954. Yageze mu Bufaransa mu 1973, nyuma aza gushakana na Alain Gauthier, umufaransa wari warigeze kuba umwarimu mu Rwanda.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dafroza n’umugabo we bahisemo kwiyegurira umurimo wo gukurikirana abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, cyane cyane abari barahungiye mu Bufaransa.
Mu mwaka wa 2001, Dafroza na Alain Gauthier bashinze umuryango witwa Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR), ugamije gukusanya ubuhamya n’ibimenyetso mu Rwanda, kubishyikiriza ubutabera bw’u Bufaransa no gufasha mu gukurikirana abakekwaho ibyaha bya Jenoside.
Dafroza n’umugabo we bakundaga kugenda mu bice bitandukanye by’u Rwanda bashaka abarokotse bashobora gutanga ubuhamya, ndetse bagasura n’amagereza kugira ngo babone amakuru afasha mu gukora dosiye z’imanza.
Uyu murimo watumye CPCR igira uruhare mu manza z’abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside babaga mu Bufaransa. Kugeza ubu, abantu barindwi bakurikiranywe mu manza zagizwemo uruhare n’uyu muryango bamaze gukatirwa burundu n’inkiko z’u Bufaransa, ibihano byabo bikaba biri hagati y’imyaka 14 y’igifungo n’igifungo cya burundu.
Uyu muryango wakoreshaga kandi ihame ry’ububasha rusange bw’inkiko, rituma igihugu gishobora gukurikirana umuntu uba ku butaka bwacyo kubera ibyaha bikomeye yaba yarakoreye mu kindi gihugu.
Umurimo wa Dafroza Gauthier waje no guhabwa agaciro mu Rwanda. Mu mwaka wa 2017, Perezida Paul Kagame yahaye Dafroza n’umugabo we Alain Impeta y’Igihango, mu rwego rwo gushimira uruhare rwabo mu guharanira ko abakekwaho Jenoside bagezwa imbere y’ubutabera no guteza imbere isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Urupfu rwa Dafroza Gauthier rubaye nyuma y’imyaka isaga 20 yari amaze mu rugamba rwo gushaka ubutabera no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kumvwa mu nkiko.
Umurage asize ushingiye ku gukomeza gushaka ukuri, kubika ubuhamya bw’abarokotse no guharanira ko abakekwaho ibyaha bikomeye babibazwa imbere y’ubutabera.
Dafroza Gauthier asize umugabo we Alain Gauthier ndetse n’abana batatu
Yanditswe na Salongo Richard





