Skip to content
October 7, 2026Rwanda, Africa and the world — informed.
Subscribe
Breaking News

Rwanda 2030: Afurika y’Epfo yemeye ko u Rwanda “rukwiye” Formula 1, ariko na yo irayishaka mbere ya 2030!

U Rwanda ruri hafi yo kuba igihugu cya mbere muri Afurika kizakira isiganwa rya Formula 1 nyuma y’imyaka 37, aho amakuru aheruka avuga ko rushobora kwakira Grand Prix mu 2030 ku kibuga gishya giteganyijwe kubakwa hafi ya Kigali.

Ibi byatumye Minisitiri wa Siporo, Ubuhanzi n’umuco wa Afurika y’Epfo, Gayton McKenzie, ashimira u Rwanda, avuga ko rwakoze cyane kandi ko rukwiye amahirwe yo kwakira iri siganwa.

McKenzie yagize ati: “Twishimiye Formula 1 ya Rwanda mu 2030. Bakoze kuri uyu mushinga igihe kirenze Afurika y’Epfo kandi barabikwiye.”

Yongeyeho ko kuba u Rwanda rwahawe amahirwe bidakwiye gusobanura ko Afurika y’Epfo itazabona Formula 1. Yatanze urugero rw’u Butaliyani, bwigeze kwakira amasiganwa abiri mu mwaka umwe, avuga ko bidakwiye kuvugwa ko umugabane wa Afurika w’ibihugu 55 ugomba kugira isiganwa rimwe gusa.

Minisitiri McKenzie yanatangaje ko afite icyizere ko Afurika y’Epfo izakira Formula 1 mbere ya 2030, cyane cyane ko igihugu gifite amateka akomeye ya Formula 1 ndetse na Kyalami, ikibuga cyakiriye isiganwa rya nyuma rya Formula 1 muri Afurika mu 1993.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umushinga uteganya kubaka circuit nshya ihoraho hafi ya Bugesera International Airport, hafi ya kilometero 40 uvuye i Kigali. Umushinga wateguwe n’ikigo cya Alexander Wurz, wahoze ari umushoferi wa Formula 1.

Nubwo amakuru avuga ko hari amasezerano yaba yaragezweho, Formula 1, FIA n’u Rwanda ntibaratangaza ku mugaragaro amasezerano ya 2030. Bityo, kugeza ubu, iyi gahunda ikiri mu makuru yatangajwe n’abakurikirana Formula 1, mu gihe hateregerejwe itangazo rasmi.

Niba isiganwa ryemejwe, rizaba ari iry’amateka ku Rwanda no kuri Afurika, kuko umugabane utarigeze wakira Formula 1 kuva kuri Grand Prix yo muri Afurika y’Epfo yabereye i Kyalami mu 1993

Yanditswe na Richard Ruhumuriza

What did you think of this story?

muhabura

View all articles