Skip to content
October 8, 2026Rwanda, Africa and the world — informed.
Subscribe
Breaking News

Umugabo wa Nyambo yinjiye mu mpaka zo ku mbuga nkoranyambaga!

Uwiragiye Richard, umugabo wa Nyambo Jesca, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusubiza abantu bakomeje gutanga ibitekerezo ku rugo rwe n’umugore we.

Richard yagaragaje ko atishimiye amagambo y’abantu bavuga ko Nyambo ashobora kuzicuza icyemezo yafashe cyo kubana na we, cyane cyane nyuma y’uko Titi Brown agaragaye afite imodoka nshya, ibintu byatumye bamwe bongera kuvuga ku mubano we wa kera na Nyambo.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Richard yasabye abantu kureka kugereranya ubuzima bwa Nyambo n’abandi cyangwa ngo bamugenere ibyemezo agomba gufata mu buzima bwe.

Yagize ati: “Nyambo ntateze kuzicuza, ibyo byo mubyibagirwe.” Yanavuze ko abantu badakwiye kwibwira ko bazi ibikwiriye umugore we kurusha uko we ubwe abizi.

Richard kandi yanenze abavuga ko Nyambo yaba yarafashe icyemezo cyo kubana na we kubera ibintu cyangwa amafaranga, avuga ko abantu badakwiye gucira urubanza urugo rw’abandi bashingiye ku byo babona ku mbuga nkoranyambaga.

Impaka zongeye kubura

Ibi byabaye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hadutse impaka zishingiye ku mubano wa Nyambo na Titi Brown, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye bavuga ko Nyambo ashobora kuzicuza icyemezo yafashe cyo gutandukana n’uwo bavugwaga mu rukundo.

Nubwo Nyambo na Titi Brown batigeze batangaza ku mugaragaro ko bari mu rukundo, amazina yabo yakomeje guhuzwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Richard we yahisemo gusubiza ibyo bitekerezo, asaba abantu kubaha ubuzima bwite bw’urugo rwe.

Nyambo Jesca na Richard Uwiragiye basezeranye imbere y’amategeko mu 2026, nyuma y’urugendo rwabo rw’urukundo rwamaze igihe. Richard yavuze mbere ko yatangiye gukurikira Nyambo nyuma yo kumubona kuri YouTube, ndetse akamara imyaka myinshi amugerageza kwegera mbere y’uko umubano wabo uba uw’urukundo.

Kugeza ubu, ubutumwa bwa Richard bwatumye ikiganiro kuri Nyambo n’urugo rwe cyongera gukwira ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushyigikira mu kurengera urugo rwe, abandi bagakomeza kujya impaka ku byatumye avuga aya magambo.

Yanditswe na DIAMAND

What did you think of this story?

muhabura

View all articles