Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, abasirikare 27 bo muri Garde Républicaine bakatiwe igihano cy’urupfu n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Garnison ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo.
Urubanza rwabo rwasojwe ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026, nyuma y’ibyumweru hafi bibiri rubera muri gereza nkuru ya Uvira.
Aba basirikare bari mu itsinda ry’abasirikare 112 bo muri Bataillon ya 21 Simba ya FARDC bari bagejejwe imbere y’ubutabera bwa gisirikare. Bashinjwaga, mu bindi, kugaragaza ubugwari imbere y’umwanzi no kutubahiriza amabwiriza ya gisirikare.
Amakuru atangwa n’ibitangazamakuru byo muri RDC avuga ko ibyaha bashinjwaga bifitanye isano n’ibyabaye mu ijoro ryo ku wa 22 rishyira ku wa 23 Kanama 2026, ubwo bari bashinzwe kurinda ibirindiro by’ingenzi biri mu misozi ya Malimba na Masangu, ahirengeye umujyi wa Uvira.
Urukiko rwavuze ko bamwe muri abo basirikare bashinjwaga kuba bararetse ibirindiro bari bashinzwe cyangwa ntibabashe kubirwanaho uko bikwiye.
Mu mwanzuro w’urukiko, abasirikare 27 bakatiwe igihano cy’urupfu kubera icyaha cy’ubugwari imbere y’umwanzi.
Abandi 54 bakatiwe imyaka itanu y’igifungo, kubera kutubahiriza amabwiriza, mu gihe abandi 10 bahawe amezi atandatu y’igifungo. Abasirikare 21 barimo abagore batanu bo bararekuwe, nyuma y’uko urukiko ruvuze ko nta bimenyetso bihagije byabahamaga.
Urubanza rwabaye mu gihe umutekano ukomeje kuba mubi mu bice bya Uvira, aho imirwano n’ibikorwa by’abarwanyi bitandukanye bikomeje kugira ingaruka ku mutekano w’abaturage.
Iki cyemezo cy’urukiko rwa gisirikare cyongeye kugaragaza ubukana bw’ubutabera bwa gisirikare muri RDC ku basirikare bashinjwa kurenga ku nshingano cyangwa amabwiriza igihe bari ku rugamba.
Yanditswe na Salongo Richard





