Skip to content
October 8, 2026Rwanda, Africa and the world — informed.
Subscribe
Breaking News

Perezida Kagame yakiriye i Kigali abahuza b’Afurika nyuma y’ibiganiro bagiranye na AFC/M23 i Goma

KIGALI — Perezida Kagame yakiriye i Kigali intumwa z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ziri mu butumwa bwo gushaka umuti w’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo kumara umunsi umwe mu Mujyi wa Goma, aho bagiranye ibiganiro n’abayobozi ba AFC/M23, abagize Akanama k’Abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bakomeje urugendo rwabo mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye ku Rugo rw’Umukuru w’Igihugu, Urugwiro Village, intumwa zirimo abahoze ari abakuru b’ibihugu, Sahle-Work Zewde wahoze ayobora Ethiopia, Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya na Mokgweetsi Masisi wahoze ayobora Botswana.

Muri iyi nama kandi hari Yackoley Kokou Johnson, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo.

Ibiganiro byabo byibanze ku rugendo rw’amahoro ruyobowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, intambwe zikurikira zigomba guterwa ndetse n’uburyo hashakwa amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.

Aba bayobozi banibanze ku mpamvu z’ingenzi zagiye zitera kandi zigakomeza amakimbirane muri aka karere, mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye kirenze guhagarika imirwano by’igihe gito.

Uruzinduko rw’aba bahuza ruje mu gihe ibiganiro bitandukanye bigamije kurangiza intambara yo mu burasirazuba bwa RDC bikomeje, birimo inzira ya Doha n’izindi gahunda z’ubuhuza zishyigikiwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Nyuma yo guhura n’impande zitandukanye, intumwa z’Afurika zirashaka gutanga umusanzu mu gushakira ikibazo cya RDC igisubizo cya politiki, kirambye kandi gikemura n’imizi y’amakimbirane amaze imyaka myinshi ahungabanya umutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari.

Yanditswe na Musindi

What did you think of this story?

muhabura

View all articles