KAMPALA — U Rwanda ruri mu bihugu byitabiriye Inama Nyafurika y’Abagaba Bakuru b’Ingabo ku bikorwa bya gisirikare bitari intambara, yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026, i Kampala muri Uganda.
Iyi nama imara iminsi ine, kuva ku wa 5 kugeza ku wa 8 Ukwakira 2026, ibera i Speke Resort Munyonyo, ikaba ihuje abayobozi bakuru b’ingabo, abahagarariye imiryango y’umutekano yo ku rwego rw’Afurika n’uturere, ndetse n’abayobozi b’ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Inama yibanze ku bikorwa bizwi nka Military Operations Other Than War (MOOTW), bisobanura ibikorwa bya gisirikare bikorwa mu bihe aho intambara isanzwe atari yo yonyine iba iri ku isonga. Muri ibyo bikorwa harimo gufasha inzego za gisivile, ibikorwa byo gutabara mu gihe cy’ibiza, kubungabunga amahoro no guhangana n’ibindi bibazo by’umutekano.
Ibibazo bishya by’umutekano ku mugabane wa Afurika
Abitabiriye iyi nama barimo kuganira ku buryo ingabo z’Afurika zakongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka, birimo iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka, ibitero by’ikoranabuhanga, ikoreshwa rya Artificial Intelligence, indege zitagira abapilote, imihindagurikire y’ikirere, ibyorezo n’ibiza.
Hari kandi kuganirwa ku mutekano wo ku mipaka n’inyanja, kurinda ibikorwa remezo bikomeye, imicungire y’umutungo kamere, ubufasha ingabo zishobora guha inzego za gisivile ndetse n’ibijyanye n’amategeko n’imyitwarire mu bikorwa bya gisirikare.
Ku munsi wo gutangiza inama, Umugaba Mukuru w’Abakozi ba UPDF, Lt Gen Jack Bakasumba, yavuze ko imiterere y’ibibazo by’umutekano muri Afurika yahindutse, bityo ingabo zikaba zigomba kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo birenze intambara zisanzwe. Yagaragaje ko hakenewe ubufatanye bukomeye, gusangira amakuru, amahugurwa ahuriweho n’ubushobozi bwo kohereza ingabo mu buryo bwihuse igihe ikibazo kibaye.
U Rwanda mu bihugu byitabiriye
Amakuru yatangajwe mbere y’inama yemezaga ko u Rwanda ruri mu bihugu 14 byari byamaze kwemeza ko bizitabira, hamwe na Comoros, Djibouti, Egypt, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Mali, Somalia, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Tanzania na Zimbabwe.
Muri iyi nama kandi harimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), East African Standby Force, IGAD, NARC na ECOWAS, ndetse n’abakomanda b’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro burimo AUSSOM muri Somalia na MONUSCO muri RDC.
Inama ije mu gihe ibihugu bya Afurika bikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano bisaba ubufatanye burenze imikorere isanzwe y’ingabo, aho inzego za gisivile, iza gisirikare n’imiryango yo mu karere zisabwa gukorera hamwe mu gukumira no guhangana n’ibibazo bishya

Yanditswe na Ruhumuriza Richard





