Skip to content
October 5, 2026Rwanda, Africa and the world — informed.
Subscribe
Breaking News

RDC: Uburyo Félix Tshisekedi yashyize hanze imbaraga mu ntambara yo kurwanya M23

KINSHASA — Mu gihe imirwano hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba M23 ikomeje kurangwa n’impinduka zikomeye mu burasirazuba bw’igihugu, ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwagiye bushingira ku bafatanyabikorwa bo hanze mu bikorwa by’umutekano n’imirwano.

Iperereza ryakozwe n’umuryango Global Initiative Against Transnational Organized Crime (GI-TOC) ryerekana ko mu ntambara yo kurwanya M23 hagiye hagaragara uruhare rw’ibigo by’abikorera, abajyanama b’abanyamahanga, abacanshuro n’abatanga serivisi za gisirikare.

GI-TOC isobanura ko iyi nzira yo gushyira ibikorwa by’umutekano mu biganza by’abikorera, cyangwa outsourcing, yatumye ibikorwa by’intambara birenga ku buryo busanzwe ingabo z’igihugu zikoramo.

Erik Prince n’ikigo Vectus Global

Umwe mu bantu bagaragazwa cyane ni Erik Prince, umunyamerika uzwi cyane mu bikorwa by’ibigo byigenga bitanga serivisi za gisirikare.

Amakuru yakusanyijwe n’abashakashatsi ndetse n’impuguke za Loni avuga ko mu 2023 hari gahunda yo kohereza muri RDC abarwanyi b’abanyamahanga bagera ku 2,500 baturutse muri Colombia, Mexico na Argentina, mu rwego rwo gufasha FARDC kurwanya M23 no kurinda ibice bikungahaye ku mabuye y’agaciro. Iyo gahunda ariko ntiyigeze ishyirwa mu bikorwa uko yari iteganyijwe.

Nyuma, mu mpera za 2024, Minisiteri y’Imari ya RDC yahaye Prince n’ikigo cye Vectus Global amasezerano y’imyaka itanu afite agaciro ka miliyoni 700 z’amadolari, agamije gufasha igihugu guhangana n’ubwambuzi bw’imisoro mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no gutanga ubufasha mu bijyanye n’umutekano.

Raporo zitandukanye zivuga ko uko intambara yakajije umurego mu burasirazuba bwa RDC, ibikorwa by’abakozi ba Vectus byarushijeho kwegera ibikorwa by’ingabo ku rugamba.

Abajyanama n’ikoranabuhanga ku rugamba

GI-TOC inavuga ko hari ibigo by’abikorera byagiye bitanga serivisi zirimo ubujyanama mu bya gisirikare, indege, drones, ubutasi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Mu majyepfo ya Kivu, amakuru yatangajwe n’abashakashatsi avuga ko abakozi bafitanye isano na Vectus Global bafashije ingabo za FARDC mu bikorwa byihariye, ndetse ko hari n’abajyanama b’Abanya-Isiraheli bavugwa mu gufasha imitwe yihariye y’ingabo za Congo.

Ku rundi ruhande, ikigo Agemira cyagiye kivugwa mu bikorwa bijyanye n’indege na drones. GI-TOC ivuga ko indege zitagira abapilote zakoreshwaga mu bikorwa by’intambara mu 2025, nubwo umwe mu bayobozi b’ikigo, Olivier Bazin, yahakanye ko Agemira yari yitabiriye ibikorwa by’imirwano, avuga ko cyatangaga serivisi zo gufata neza indege.

Intambara ihuza umutekano n’ubukungu

Impuguke za GI-TOC zivuga ko ikibazo atari ukubona gusa abantu b’abanyamahanga bafasha FARDC ku rugamba, ahubwo ko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC yarushijeho guhuzwa n’ubukungu bw’amabuye y’agaciro.

Zobel Behalal, impuguke ya GI-TOC, avuga ko hari urusobe rw’abarwanyi, ibigo byigenga by’umutekano, ingabo z’amahanga n’imitwe yitwaje intwaro, aho inyungu z’ubukungu n’umutekano zishobora guhurira hamwe.

Iri sesengura rishyira intambara ya M23 mu ishusho yagutse, aho ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka kongera ubushobozi bwa FARDC, ariko bugakomeza kwishingikiriza ku bafatanyabikorwa bo hanze mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubutasi, indege n’imyitozo ya gisirikare.

Ni iki Tshisekedi agamije?

Perezida Félix Tshisekedi amaze imyaka ashyira imbere kuvugurura igisirikare cya Congo no kongera amafaranga agenewe umutekano. Reuters yigeze gutangaza ko nubwo ingengo y’imari y’ingabo yariyongereye, FARDC yakomeje guhura n’ibibazo birimo imiyoborere, imyitozo, ibikoresho, morale y’abasirikare n’ibibazo by’imikorere.

Mu gihe M23 ikomeje kugira ubushobozi mu bice byinshi by’uburasirazuba bwa RDC, ubutegetsi bwa Kinshasa bwakomeje gushaka ubufasha bw’abanyamahanga kugira ngo bwongere ubushobozi bw’ingabo zabwo.

Ariko iri gukoresha abikorera n’abanyamahanga mu bikorwa by’umutekano ritera ibibazo ku bijyanye n’uburyo ibikorwa bya gisirikare bicungwa, uburyozwe bw’ababigiramo uruhare ndetse n’uruhare rw’inyungu z’ubukungu muri iyi ntambara.

Kuri GI-TOC, ikibazo gikomeye ni uko intambara yo muri RDC ishobora kuba yarahindutse urwego ruhuza umutekano, ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, abikorera ku giti cyabo n’inyungu za politiki, bigatuma gusobanura abakinnyi bari ku rugamba birushaho kuba ingorabahizi.

Yanditswe na Ruhumuriza Richard

What did you think of this story?

muhabura

View all articles