GOMA — Intumwa z’itsinda ry’abahuza ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) zageze mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho ziteganya kugirana ibiganiro n’abayobozi b’AFC/M23 ku kibazo cy’umutekano n’imbaraga ziri gushyirwa mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iri tsinda ririmo Uhuru Kenyatta, wahoze ari Perezida wa Kenya, Mokgweetsi Masisi, wahoze ari Perezida wa Botswana, na Sahle-Work Zewde, wahoze ari Perezida wa Ethiopia.
Nk’uko amakuru yatangajwe ku wa 5 Ukwakira 2026 abivuga, ibiganiro byabo n’abayobozi ba AFC/M23 byibanda ku nzira y’amahoro no ku bibazo by’umutekano bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa RDC.
Abagize iri tsinda bageze i Goma bakirwa mu muhango w’icyubahiro cya gisirikare watanzwe n’abagize umutwe wa AFC/M23.
Catherine Samba-Panza, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, wari no mu bagize iri tsinda ry’abahuza, ntabwo yitabiriye uru rugendo kubera impamvu z’ubuzima. Naho Olusegun Obasanjo, wahoze ari Perezida wa Nigeria, na we ntabwo yari muri iri tsinda ryageze i Goma, aho bivugwa ko yari ahugiye mu butumwa bwihutirwa bujyanye n’umwuka mubi uri hagati ya Ethiopia na Eritrea.
Itsinda ry’abahuza rya AU ryashyizweho mu rwego rwo gufasha Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gushaka igisubizo cya politiki ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa RDC. AU ivuga ko iri tsinda rikorana n’umuhuza wayo mukuru, Faure Gnassingbé, mu biganiro bigamije amahoro arambye muri ako karere.
Uru ruzinduko rwa Goma ruje mu gihe inzira zitandukanye zo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa RDC zikomeje. AU yagiye ishimangira ko ibiganiro bitandukanye, birimo iby’i Doha n’ibikorwa bya Washington, bikwiye guhuza imbaraga no gushyigikira inzira igamije guhagarika imirwano no kugarura umutekano.
Goma iri mu bice by’iburasirazuba bwa RDC byibandwaho cyane mu biganiro by’amahoro, kubera uruhare rwayo mu kibazo cy’umutekano ndetse n’uburyo AFC/M23 igira ijambo rikomeye mu micungire y’ako gace.
Abahuza ba AU bitezweho kumva ibitekerezo by’impande zitandukanye no gushaka inzira zafasha kugabanya umwuka w’ubushyamirane no guteza imbere ibiganiro bya politiki.

Yanditswe na Richard Ruhumuriza





